Description
Mbere yo gushakisha uko byagenda “kuba inkotanyi bikaba ubuzima” nabanje kureba mu amateka y’iki gihugu u Rwanda; ndeba niba Abanyarwanda uko bariho ubu, uko babagaho kera byashobora gutuma abababona bavuga bati:” Aba ni Abanyarwanda. Kubareba gusa batanavuze ubarebye ati:”Aba bo ni Abanyarwanda.” Uko kuba batyo ni bwo “UBUNYARWANDA” ni uko ubunyarwanda buba bwarahidutse UBUZIMA; uburyo bwo kubaho.
Abasilamu bariho batyo, idini yabo si idini gusa ni n’ubuzima. Abarokore nabo binjiye neza mu itorero ryabo, uko bariho mu itorero byamaze kuba ubuzima. Uramureba uti :” Uyu ni umusilamu, uyu ni umurokore, kuba umumenya atanavuze nta kindi kimenyetso kimuranga ubwo iby’idini biba byamaze kuba ubuzima bwe.